Ikipe ya Rayon Sports yakinzwe ibikarito mu maso igura abakinnyi bizagorana kugira icyo bayifasha usibye umukinnyi umwe witezweho byinshi
Ikipe ya Rayon Sports yakinzwe ibikarito mu maso igura abakinnyi iziko bakomeye ariko kugeza ubu bikomeje guteza impagarara kubera uko barimo kwitwara bishobora kutagira icyo bageza kuri iyi kipe.
Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa 2 wa gishuti n’ikipe ya Gorilla FC umukino urangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Uyu mukino ubaye uwa kabiri iyi kipe ya Rayon Sports inganyije nyuma yo kunganya na Vital’O FC ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2023.
Uyu mukino wari wakaniwe cyane n’ikipe ya Rayon Sports bitewe ni uko umwaka ushize w’imikino ikipe ya Gorilla FC ari yo yatumye ikipe ya Rayon Sports iva mu rugamba rwo gukomeza guhatanira igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1.
Abakinnyi ikipe ya Rayon Sports yaguze bakomeje guteza impagarara nyuma yuko barimo kwitwara ubona ko ubushobozi bwo gufasha iyi kipe bigoye cyane. Uko abakinnyi bashya iyi kipe barimo kwitwara ubona ko bari bamaze igihe badakina usibye umukinnyi umwe witwa Aruna Moussa Madjaliwa niwe ubona ko afite imbaraga n’ubwenge bwinshi mu kibuga.
Ikintu cyiza ni uko ikipe ya Rayon Sports yo igifite igihe kinini cyo gukomeza kwitegura kugirango izabe ikomeye mu mikino nyafurika izitabira mu minsi iri imbere. Ikipe ya Rayon Sports izakina umukino wa mbere wa Shampiyona n’ikipe ya Gasogi United tariki 18 kanama 2023.