in

Ikipe ya Rayon Sports yakemuye ikibazo cya Aruna Moussa Madjaliwa ariko byayisaba kwikoramo

Ikipe ya Rayon Sports yakemuye ikibazo cya Aruna Moussa Madjaliwa ariko byayisaba kwikoramo

Ikipe ya Rayon Sports yari ifite ikibazo cya Aruna Moussa Madjaliwa byarangiye bagikemuye ariko yongeye amafaranga yari yahaye uyu mukinnyi.

Ku munsi wo kuwa gatandatu ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ibitego 3-0 ikipe ya APR FC, ntabwo Aruna Moussa Madjaliwa yigeze akinishwa kubera ikibazo Rayon Sports yari itarakemura hagati yayo na Douf noir FC yo muri DRC, uyu mukinnyi yakuriyemo.

Ikipe ya Rayon Sports yahise itangira ibiganiro n’iyi kipe yari igifite mu biganza Aruna Moussa Madjaliwa, kugeza ubu amakuru dufite ni uko bamaze kwemeranya ndetse uyu mukinnyi yamaze kubona ibyangombwa azakina umukino uri muri iyi wikendi wa Shampiyona.

Kugirango Aruna Moussa Madjaliwa ahabwe uburenganzira na Doufe Noire FC ikipe ya Rayon Sports yishyuye Milliyoni 2 ziyongera kuri 15 zari zarahawe uyu mukinnyi ajya gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe.

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gishuti n’ikipe ya Al-Merriekh yitegura umukino izakina na Gasogi United kuwa gatanu ku isaha ya saa Moya z’ijoro wa Shampiyona.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni Mama wabo! Imyaka ya Isimbi Model wo muri Kigali Boss Babes ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Hehe no kongera kugaragara ku kibuga! Rayon Sport yahagaritse amatsinda 10 y’abafana ’Fan Clubs’, Menya impamvu