in

Hehe no kongera kugaragara ku kibuga! Rayon Sport yahagaritse amatsinda 10 y’abafana ’Fan Clubs’, Menya impamvu

Rayon Sports yamaze gutangaza ko yahagaritse amatsinda y’abafana 10 ’Fan Clubs’ mu gihe cy’amezi 3 kubera kutubahiriza zimwe mu nshingano zireba abanyamuryango.

Mu itangazo iyi kipe yasohoye ni uko amatsinda y’abafana yahagaritswe atubahirije gutanga imisanzu, kutagaragaza abanyamuryango bagize fan club, kutagaragaza komite ya fan club ndetse no kutitabira ibikorwa by’Umuryango wa Rayon Sports.

Ayo matsinda 10 yahagaritswe ni Urungano Fan Club, Ishema ry’Umurayon, Kinyaga Fan Club, Indatwa Fan Club, Champions Fan Club, Gicumbi cy’Abarayon, Gikundiro Yacu, The Blue Stars Fan Club, The Blue Sky, Rusizi Bugarama.

Si ubwa Rayon Sports ihagaritse amatsinda y’abafana kubera kutubahiriza inshingano zigenga abanyamuryango.

Mu Kwakira iyi kipe yari yahagaritse amatsinda y’abafana agera kuri 4 kubera kudatanga umusanzu mu gihe cy’amezi 3 yikurikiranya. Ayo matsinda yari Bugesera Blue Shine Fan Club, Gikundiro Iwacu Fan Club, Rubavu Fan Club na Urungano Fan Club

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sports yakemuye ikibazo cya Aruna Moussa Madjaliwa ariko byayisaba kwikoramo

Iyi nkuru noneho iragarukira he? Umwana Diamond Platnumz yabyaranye na Hamisa Mobetto yongeye kurikoroza