in

Ikipe ya Rayon Sports yahinduye igihe izatangirira imyitozo kubera impamvu ikomeye amakipe menshi hano mu Rwanda ahuriyeho

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahinduye igihe buzatangirira imyitozo kubera impamvu amakipe menshi ahuriyeho hano mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize nibwo Uwayezu Jean Fidel uyobora ikipe ya Rayon Sports yatangaje kumugaragaro ko iyi kipe izatangira imyitozo bitarenze tariki 10, byavugwaga ko ku munsi wejo kuwa gatanu ari bwo izatangira ariko byahise byimurwa kubera gahunda ubuyobozi bufite.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buratangaza ko iyi myitozo iratangira mu cyumweru gitaha kubera ko bari batapanze ko abatoza bazagera hano mu Rwanda hagati muri iki cyumweru ntibaza ariko ngo muri iyi wikendi nibwo bategerejwe, bivuze ko barategura mu cyumweru gitaha akaba aribwo baratangira.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mu buryo bwose, iheruka gutangaza kumugaragaro uwitwa Serumogo Ally ndetse na Mitima Issac wongereye amasezerano. Biravugwa ko Niyonzima Olivier Sefu yamaze kumvikana n’iyi kipe ategereje amafaranga agahita ahabwa amasezerano y’imyaka 2.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Biteye isoni kubona umujeni ari gucira inkondo” KNC ababazwa cyane n’amahirwe urubyiruko rufite ariko bose bakaba barashiriye mu tubari no mu mico idahesheje Imana icyubahiro ngo ni agatwiko 

Akungo gashaje niko karyoshya imboga! Umukecuru rukukuri akomeje kwigarurira imitima y’abasore binyuze mu mbyino zishotorana anyuza kuri TikTok (VIDEWO)