in

Ikipe ya Rayon Sports nayo ishobora gukina ntamufana uri muri Sitade

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC ishobora guhanwa nyuma y’igikorwa abafana ba APR FC bakorewe.

ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya APR FC umukino uza kurangira Ikipe ya Rayon Sports itsinze igitego kimwe ku busa cya Ngendahimana Eric nubwo benshi bemeza ko kitari Igitego.

Nyuma y’uyu mukino abafana ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo byinshi cyane mu mihanda iva Huye yerekeza i Kigali, gusa icyagarutsweho cyane ni abafana b’ikipe ya APR FC batewe amabuye imodoka barimo zirangizwa bikomeye ndetse n’abafana baza kugiriramo ikibazo bituma bajyanwa no kwamuganga.

Ibi nubwo ubuyobozi bwa Leta butagize icyo bubivugaho ako kanya ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo ikigo k’igihugu cy’ubugenzacyaha mu kiganiro umuvugizi wa RIB yahaye Flash FM, cyemeje ko iki kirego cyatangiye gukurikiranwa kandi ko iperereza rimaze gufata abantu batandatu ndetse ko bigikomeje bamenye ababigizemo uruhare niba ari aba-Rayon cyangwa abandi baturage basanzwe.

Ntabwo iki kigo k’igihugu kemeza ko ababikoze ari abafana ba Rayon Sports ariko bemeza ko ababikoze bari abaturage bo muri ako kace kabereyemo iki gikorwa bakurikije abo bamaze gufata usibye ko bakomeje gushakisha abo ari bo.

Ibi ntaho bitandukanye nibyo abafana ba Kiyovu Sports baheruka gukorere umusifuzikazi Mukansanga Rhadia Salim ubwo yatukwaga cyane usibye ko iki cyo cyabereye muri Sitade ariko iki gikorwa cyakorewe abafana ba APR FC cyo kikabera hanze ya Sitade bivuze ko ikipe ya Rayon Sports ishobora guhanwa cyangwa bakayihorera bitewe naho iki gikorwa cyabereye.

Nyuma y’ibi byose, Ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo kuri uyu wa kabiri yitegura umukino ifitanye na Gasogi United kuri uyu wa gatandatu mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Nyuma y’ibi byose byabaye ikipe ya Rayon Sports ikimara gutsinda ikipe ya APR FC, byahise biyiha kuzuza amanota 36 iguma kumwanya wa Kane ariko irushwa rimwe n’ikipe ya mbere, bivuze ko irimo kunganya amanota na AS Kigali ndetse na Gasogi United.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ubusobanuro bw’amazina 10 ndetse n’imyitwarire ikunze kuranga ba nyirayo

Inkumi z’uburanga nizo zari ziganje mu isabukuru ya Anita pendo – videoÂ