in

Ikipe ya Rayon Sports itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo yivuganye Gasogi United yaburaga umutoza mukuru

Ikipe ya Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego kimwe ku busa bituma isoza igice cya mbere cya shampiyona ifite amanota 27.

Wari umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukino waje gutangira saa 15h00 nk’uko byari biteganyijwe, watangiye amakipe yombi afite inyota yo gucyura amanota atatu.

Rayon Sports nk’ikipe nkuru yatangiye yataka Gasogi United, gusa ariko Gasogi United nayo yanyuzagamo ikataka Rayon Sports.

Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere gusa ariko icyo gitego cyaje kwangwa kubera ko Mico Justin wagitsinze yari yaraririye.

Ikipe ya Gasogi United yaje kubona uburyo bwiza bw’igitego gusa ariko umuzamu wa Rayon Sports yaje kwitwara neza.

Amakipe yombi yakomeje kwatakana imwe iva imbere y’izamu ry’indi indi nayo ijya ku rindi zamu ry’indi ariko igitego cyiranga kirabura.

Iminota 45 y’igice cya mbere yaje kurangira nta kipe n’imwe yari yafungura amazamu ku mpande zombi.

Igice cya kabiri cyaje gutangira amakipe yombi yatakana ashaka kureba ko yabona igitego.

Ku munota wa 62, Mico Justin yaje guterekamo igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira mwiza yari ahawe na Mckenzie.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere Gasogi United yatangiye gushaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 69, Gasogi United yaje gutsinda igitego cyo kwishyura ku makosa y’umuzamu Kwizera Olivier, gusa ariko icyo gitego cyaje kwangwa mu buryo budasobanutse.

Nyuma yo kwangirwa igitego ikipe ya Gasogi United ntago yacitse intege yameje kwataka ikipe ya Rayon Sports yari yagiye kurya mu izamu.

Iminota 90 yagenwe n’amategeko yaje kurangira ikipe ya Rayon Sports ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Gasogi.

Indi mukino yabaye uko yarangiye 

Etoile de l’est 2-0 As Kigali

Bugesera 2-0 Gicumbi

Mukura 1-0 Etiencelles

Musanze 1-0 Rutsiro

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Antoinette Niyongira yagaragaye arimo gukina n’umwana we (video)

Ibyo Umuyobozi wa Gasogi atangaje bitumye abakunzi n’abafana  benshi b’iyi kipe bacika ururondogoro