in

Ikipe ya Rayon Sports ishobora gukina umukino wa mbere wa CAF Confederations Cup idafite Madjaliwa na Manou kubera ikipe y’igihugu y’u Burundi

Ikipe ya Rayon Sports ishobora gukina umukino wa mbere wa CAF Confederations Cup idafite Madjaliwa na Manou kubera ikipe y’igihugu y’u Burundi

Tariki 15 Nzeri 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports izakina umukino wa mbere wa CAF Confederations Cup n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libya.

Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports ishobora kuwukina idafite abakinnyi 2 b’abarundi kubera ko bashobora kuzaba bakiri mu ikipe y’igihugu.

Ikipe y’igihugu y’u Burundi yagombaga gukina umukino n’ikipe ya Cameroon wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu matariki 9 cg 10 Nzeri 2023, ariko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon ryahise ritangaza ko uyu mukino uzaba tariki 12 nzeri 2023 habura iminsi 2 ngo Rayon Sports ikine.

Kugirango aba bakinnyi barimo Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Mvuyekure Emmanuel Mannou bazakine umukino wa Rayon Sports birasaba ko ubuyobozi bw’iyi kipe buzabategera indege bonyine ibavana muri Cameroon iza muri Libya niba iboneka.

Ibi bikomeje gutera impungenge bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuko byavugwaga ko uyu mukino uzaba tariki 9 Nzeri 2023 ariko ukaba wimuwe igitaraganya.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Kobwa yange” Bahati Makaca yateye imitoma umugore we biramurenga

Ubu noneho ureze ukeneye imbaraga z’abagabo! Miss Muheto Divine yashyize hanze amafoto atagira ukwasa maze abantu batangira kumugira ikiganiro -AMAFOTO