in

Ikipe ya Rayon Sports ikubitiwe mu Karere ka Huye ivumbi riratumuka

Ikipe ya Rayon Sports itsindiwe mu karere ka Huye na Mukuru Victory Sports igitego kimwe ku busa.

Wari umukino wa 16 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, amakipe yombi yaje mu kibuga ashaka intsinzi.

Mukuru Victory Sports yari iri ku kibuga cyayo yatangiye yataka Rayon Sports, gusa ariko Rayon Sports nk’ikipe nkuru nayo yanyuzagamo ikataka.

Amakipe yombi yakomeje gutembereza umupira mu kibuga gusa ariko igitego cyakomeje kubura.

Iminota 45 y’igice cya mbere yaje kurangira nta kipe nimwe yari yafungura amazamu.

Nyuma yo kuva mu karuhuko k’iminota 15, Mukura Victory Sports yagarutse ugifite inyota yo gushaka igitego cyayihesha intsinzi.

Ku munota wa 57, Mukura Victory Sports yaje gutsinda igitego ariko cyatsinzwe na Nyarugabo Moise gusa ariko umusifuzi yaje kucyanga.

Amakipe yombi yakomeje kwatakana ashaka igitego, Mukuru yakomeje kujya hejuru ya Rayon Sports.

Ku munota wa 33 w’igice cya kabiri cy’umukino, Mukura Victory Sports yaje kubona penariti yaje gutsindwa neza na Opoku.

Rayon Sports yari imaze gutsindwa igitego yakoze iyo bwabaga ngo yishyure icyo gitego yari yatsinzwe, ariko Mukura Victory Sports yakomeje kurinda neza izamu ryayo.

Iminota 90 y’umukino yaje kurangira bikiri igitego kimwe cya Mukura Victory Sports ku busa bwa Rayon Sports.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhoza Clarisse akomeje kuvugisha benshi nyuma yo guhabwa no eshatu muri #MissRwanda2022

Undi mukobwa ubana n’ubumuga yitabiriye irushanwa rya #MissRwanda2022 (Amafoto)