in

Ikipe ya Rayon Sports ihondaguye Musanze Fc yari yateze iza gukina

Ikipe ya Rayon Sports itsibuye ikipe ya Musanze Fc yari yaje kuyisura kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku itara.

Kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Musanze Fc mu mukino wa gicuti ufite intego yo kwitegura imikino ya shampiyona iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda uyu mukino aho yatsinze igitego bibiri ku busa bwa Musanze Fc. Ibi bitego byatsinzwe na Musa Esenu Simba na Prince Rudasingwa.

Ikipe ya Rayon Sports ikaba iri no kwitegura undi mukino wa gicuti uzayihuza na As Kigali ku cyumweru tariki ya 7 Kanama 2022.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore imbogo yakoze igitaramo cya mbere kishimiwe na benshi

Umusore agiye kurongora murumuna w’uwari kuba umugore we wapfuye