in

Ikipe ya Rayon Sport muri iyi minsi igiye guhura n’akazi katoroshye muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Shampiyona yu Rwanda kuri uyu munsi tariki 3 Ugushyingo yakomeje, gusa inkuru ihari ni uko ikipe ya APR FC ikomeje kurisha umutima abakunzi bayo kubera ko kuri uyu munsi mu karere ka Rubavu kuri Stade Kamarampaka ikipe ya Espoir FC yari yivuganye ikipe ya APR FC maze umukino urangira banganyije igitego 1-1.

Ubu urutonde rwa shampiyona ruyobowe n’ikipe ya Kiyovu Sports n’amanota 16 ikurikirwe n’ikipe ya Rayon Sports ifite amanota 15, Ikipe ya APR FC bahise bayisiga kuko iri kumwanya wa 5 n’amanota 11, gusa ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo ifite umukino n’ikipe ya Sunrise Fc nyuma izakurikizaho ikipe ya Kiyovu Sports kuburyo izatsinda izahita ifata umwanya wa mbere murumva ko ikipe ya Rayon Sports ifite akazi katoroshye.

Kunganya ku ikipe ya APR FC byababaje abakunzi bayo gusa abafana ba Espoir FC batashye bikomanga ku gatuza bavuga ko ikipe ya APR FC ibacitse gusa hari n’abafana Rayon Sports bishimiye kunganya kwa APR FC.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indirimbo Quality ikomeje guca agahigo kuruhando mpuza mahanga

Umuriro watse hagati ya Diamond Platnumz na Se umubyara wabatanye na Mama we Diamond akiri muto