in

Umuriro watse hagati ya Diamond Platnumz na Se umubyara wabatanye na Mama we Diamond akiri muto

Icyamamare muri muzika ya Tanzania Nasibu Abdul Juma Issack uzwi ku mazina ya Diamond Platnumz aherutse gushyira iherena ku zuru, gusa ariko byatumye Se umubyara wabatanye na nyina ahaguruka maze yamagana icyo gikorwa.

Abdul Juma uvuga ko ari se wa Diamond Platnumz nubwo nyina yabihakanye, yibasiye umuhungu we nyuma yo kwishyiraho iryo herena ku mazuru igikorwa avuga ko atari icya kigabo.

Uyu muhanzi ukunzwe muri Tanzania wanditse izina muri Afurika yose ndetse no ku isi, aherutse gushyira hanze amashusho barimo bamushyira iherena ku mazuru.

Ntabwo byashimishije se aho aganira na kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania yavuze ko ibyo yakoze bidakwiye ari ibikorwa bya kigore umuco wa Tanzania utabyemerera abagabo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sport muri iyi minsi igiye guhura n’akazi katoroshye muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Umutoza Haringingo Francis yafashe icyemezo cyo kuzicaza umukinnyi wa Rayon Sports ubanza mu kibuga mu Amavubi