in

Ikipe ya Rayon iguye i Rubavu abafana batahira umuganda bakoze gusa

Ikipe ya Rayon iguye i Rubavu abafana batahira umuganda bakoze gusa

Umukino wa Rayon Sports I Rubavu watangiye ubona ko bikonje cyane bijyanye ni uko nta n’abafana benshi bari muri Sitade Umuganda aho ikipe ya Rayon Sports yakiniraga n’ikipe ya Etincelles FC.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma y’amakosa yagendaga ikora mu kibuga hagati , byatumye ikipe ya Etincelles FC ibona igitego igice cya mbere kigiye kurangira gitsinzwe na Rutayisire Amani kuri kufura nziza cyane biba bibaye igitego 1-0 aba ari nako igice cya mbere kirangira.

Ikipe ya Rayon Sports igice cya kabiri cyatangiye irimo kwataka kugirango ishake uko yakishyura ndetse biza no kuyihira ku munota wa 16 w’igice cya kabiri ibona Penalite ku ikosa ryari rikorewe Joachim Ojera, Luvumbu ahita ayitsinda neza cyane biba bibaye 1-1, aba Ari nako umukino urangira.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu kibuga habaye mu rwogero: Umukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuzaga Sunrise FC na Kiyovu Sports urasubitswe

Agezweho: Rayon Sports inaniwe kwikura imbere y’ikipe ya Etincelles FC