Uyu munsi nibwo US Monastir mu Rwanda aho ije gukina na Apr Fc mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri 2022 kuri sitade y’Akarere ka Huye.
US Monastir yageze i Kanombe saa yine n’igice. Yazanye délégation y’abantu bagera kuri 43 barimo abakinnyi 22 ndetse bizanira nibyo bazakenera.
Si ibyo gusa iyi kipe yazanye gusa dore ko iyi kipe yizaniye ibyo izakenera byose kugeza no ku mazi yo kunywa.
Amakuru dukura kubari bagiye ku kibuga cy’indege kwakira iyi ikipe ni uko iyi kipe yaje ipakiye amakarito na makarito bivugwa ko harimo ibiribwa bazakenera muri iki gihe k’iminsi itatu bagiye kumara mu Rwanda.
Ntabwa bitunguranye ahubwo biramenyerewe ko amakipe yo mu Barabu iyo agiye gukina hanze y’ibihugu byabo bagenda bitwaje ibyo bazakenera aho bagiye.