in ,

Ikipe ya Manchester United yamaze kumvikana n’umukinnyi bashatse kuva Mourinho akihagera

Umutoza Jose Mourinho akimara gukandagira i Old Trafford nk’umutoza yahise atanga urutonde rw’abakinnyi yifuzaga ko bamukurikira kugirango abashe kubaka ikipe ikomeye, gusa siko bose yababonye kuko hagendaga hazamo amananiza y’amakipe bagombaga kuvamo aho twavuga nka Willian wa Chelsea. Kuri icyi gicamunsi nkuko tubikesha ikinyamakuru Calcio Mercato cyo mu butaliyani, ikipe ya Manchester United ikaba yamaze kumvikana n’umukinnyi Jose Mourinho yari yasabye.

Nkuko Calcio Mercato yabitangaje, ikipe ya Manchester United biravugwa ko ishobora kuba yamaze kumvikana n’umuvugizi wa Dries Mertens kuba mu kwezi kwa mbere yaza muri iyi kipe cyangwa byakwanga akazaza mu mpeshyi itaha, ubundi bakamuha amasezerano y’imyaka 3 yose. Igisigaye nukureba niba ubuyobozi bw’ikipe ya Napoli buzemera gutanga uyu musore ubafatiye runini muri ba rutahizamu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye Queen Cha yagize icyo avuga ku bukwe bwa mubyara we, Safi Madiba

IGOmusic – NDAGUTEKEREZA