in ,

Kera kabaye Queen Cha yagize icyo avuga ku bukwe bwa mubyara we, Safi Madiba

Umuhanzikazi Queen Cha umenyerewe hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye, uyu akaba ari na mubyara wa Safi Madiba uherutse gukora ubukwemu ntangiriro z’iki cyumweru  aganira na Radiyo Flash FM mu kiganiro cyayo Celebz Magazine yabajijwe uko yaba yarakiriye ubukwe bw’umuhanzi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys bafitanye isano ya hafi, dore ko umwe ari mubyara wundi avuga ko nta kintu yabivugaho usibye kumushimira no kumwifuriza umugisha mu buzima bushya yatangiye.

Image result for safi madiba na queen cha

Queen Cha yagize ati “Sinzi ko hari ibintu birebire nabivugaho gusa ahubwo navuga ko yateye intambwe ishimishije n’ibintu tuba dukwiye gushima n’icyemezo umuntu yakwita icyemezo cy’abantu b’abagabo kuri njyewe, i am proud of him icyemezo yafashe narakishimiye ndanamwifuriza ibyiza byinshi imigisha myinsi mu ntambwe yateye mu buzima bwe bushyashya”. Kubigendanye no kuba uyu muhanzikazi nta ndirimbo nshya ashyira hanze kandi bigaragara ko iyi yise ‘Baby Love’ afatanyije na mubyara we Safi imaze igihe, yavuze ko mu minsi mike agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ishusho y’urukondo’ iyi ngo ikaba yarakozwe na producer Junior Multi System.

Source: umuryango

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: Amafoto ya Miss gisabo atisize ibirungo yateye benshi kumwibazaho

Ikipe ya Manchester United yamaze kumvikana n’umukinnyi bashatse kuva Mourinho akihagera