in ,

Ikipe ya Manchester United iri mu nzira zo gutakaza umukinnyi wayo w’ukwezi akajya mubakeba

Byari ku nshuro ya mbere mu mateka ya Premier League aho nkuko bisanzwe buri kwezi abafana babicishije ku mbuga nkoranyambaga batora umukinnyi wabashimishije muri uko kwezi kose. Abafana ba Manchester United bitoreye umufaransa Anthony Martial nkumukinnyi w’ukwezi kwa cyenda wabashimishije kandi mu by’ukuri ari umusimbura. Nyuma yo kudahabwa agaciro akwiye na Jose Mourinho, kurubu ikipe ya Arsenal ikaba ishaka guhita imwibikaho ikanamuha icyo yaburiye i Old Trafford.Anthony Martial Arsenal team line up

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Express, Arsene Wenger yasabye ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal gukora ibishoboka byose kugirango mu kwezi kwa mbere ikipe ya Arsenal izabashe kugura uyu mufaransa udahabwa umwanya mu ikipe ya Manchester United kandi ashoboye. Arsene Wenger yasabye ubuyobozi guha Martial iyo azasaba cyose kugirango abashe kwerekeza muri iyi kipe ya Arsenal n’amafaranga yose azasaba guhembwa bazayamuhe ariko aze kugirango Alexis Sanchez naramuka agiye ntihazagire icyuho kigaragara. Ntibisanzwe bimenyerewe ko Arsenal igura umukinnyi ukomeye wa Manchester United, tukaba dutegereje kureba niba icyifuzo cya Wenger kizashyirwa mu bikorwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Lionel Messi yageze mu gihugu cya Ecuador gushakisha bwa nyuma itike iganisha mu gikombe cy’Isi aho arinzwe BIKOMEYE nk’umukuru w’igihugu(AMAFOTO+IMPAMVU)

Iyumvire uburyo Neg G yahemukiye Riderman bikomeye bigatuma amuzinukwa burundu