Nyuma yuko ikipe ya Chelsea n’umukinnyi wayo Diego Costa byari byajemo urunturuntu nyuma y’ubutumwa bubi umutoza Antonio Conte yoherereje Diego Costa amumenyesha ko atazongera kumukenera mu bakinnyi azakoresha uyu mwaka, gusa nyuma yuko ibitangazamakuru byibasiye uyu mutaliyani bimunenga uburyo yakoresheje yirukana Diego Costa yagezeho ava ku izima amwemerera kugaruka mu bandi, gusa muri iki gitondo nibwo hamenyekanye indi nkuru ivuga ko Diego Costa yongeye kwibasirwa.
Ikinyamakuru London Standards nicyo cyanditse ko umukinnyi Diego Costa yasigajwe inyuma n’umutoza mu myiteguro y’umukino wa Champiyona bafite muri Weekend n’ikipe ya Leicester, mu gihe uyu musore yagaruwe yijejwe ko azongera gukinira ikipe ya Chelsea ku mwanya we wa rutahizamu. Uyu musore nawe utajya uripfana akaba ategerejweho ikindi gikorwa kuko ni umwe mu bakinnyi batajya batinya kwerekana icyo batekereza ku biba mu mupira w’amaguru. Ibi kandi bikaba bishobora kuzana urunturuntu mu rwambariro rw’ikipe ya Chelsea. Tukaba dutegereje kureba uko iyi nkundura y’umutoza Antonio Conte na Diego Costa izarangira.