in

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umwataka mushya ukinira ikipe y’igihugu Amavubi

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umukinnyi mushya ukina asatira kuva mu ikipe ya Espoire Fc.

Muhozi Fred ukina asatira yamaze gusinya mu ikipe ya Kiyovu Sports ibarizwa mu mugi wa Kigali.

Uyu musore nyuma yo kwigaragaza mu ikipe ye ya Espoire Fc, amakipe agiye atandukanye yagiye amwifuza ashaka kumugura.

Uyu musore yafashe umwanzuro ukomeye yemera gusinyira ikipe yashinzwe uyu musore atari yavuka.

Muhozi Fred yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Kiyovu Sports, umushahara we ntago wahise umenyekana.

Muhozi Fred yakiniraga ikipe ya Espoire Fc akaba yari amaze igihe gito ahamagawe mu ikipe nkuru y’igihugu Amavubi aho yanayitsindiye igitego.

Muhozi Fred avuga ko yakuze ukunda gukina umupira wa maguru aho yatangiye akina nka nimero 10 mu kibuga, gusa ngo nyuma yaje kureka uwo mwanya ajya gukina nka nimero 11 ibumoso.

Muhozi Fred ni umusore utari muremure cyane, ni umusore kandi uzi umupira ku rwego rwo hejuru akaba yaravutse 1999. Ubu afite imyaka 22.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mubyeyi yabyariye mu mu modoka rusange ubwo yari agiye mu kazi

Amashusho y’umunsi: Nana wo muri City Maid yagaragaye asoma imbwa ye