Ikipe ya Kiyovu Sport bishobora kuyikoraho nyuma yo gufata umwanzuro wo guhindurirwa inshingano umutoza wayo witwa Alain Andre Laundet akagirwa Manager.
Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sport buyobowe na Mvukiyehe Juvenal bwasohoye itangazo rimenyesha abantu bose ko umutoza Alain Andre Laundet yahinduriwe imirimo akagirwa Manager ushinzwe imikinire y’iyi kipe, ibintu bitavuzweho rumwe n’abenshi.
Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze rivuga ko uyu mutoza atazajya agira uruhare mu mikinire ya Kiyovu Sport ariko gusa ngo bagomba kuzana umutoza uri munsi y’uyu kugirango akomeze ku mufasha, ariko abakurikirana ibikorwa by’iyi kipe bavuga ko ari ukugirango atagira ibintu azamura ahubwo agume atuje cyane ko ntamafaranga bafite yo kumuha kugirango bamwirukane.
Alain Andre Laundet watozaga Kiyovu Sport, mu biganiro akomeza kugenda ahereza itangazamakuru yatangaje ko abantu barimo kugira inama perezida Mvukiyehe Juvenal ari injiji cyane bitewe nuko ibaruwa bashyize ahagaragara nta kintu ayiziho kandi ko batigeze baganira ahubwo yatunguwe nuko yagiye ku myitozo y’iyi kipe akangirwa kwinjira mu kibuga akarebera imyitozo hanze y’ikibuga ibintu atishimiye habe na gato. Alain Laundet akanavuga ko uyu mwanzuro iyi kipe yafashe ntibibatangaze bongeye bakisubiraho bitewe n’amakosa bakoze.
Uyu mutoza akomeza avuga ko arimo gukusanya ibimenyetso bishobora kumurengera mu gihe yajyanye ikirego mu kigo gishinzwe abakozi hano mu Rwanda ndetse no mu kanama gashinzwe gukemura ibibazo hagati y’amakipe n’abatoza muri FIFA.
Ikipe ya Kiyovu Sport ikomeje kwishyira mu bibazo bitari ngombwa bitewe nuko hashize iminsi uyu mutoza avuganye n’ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba ko bwamwihera Milliyoni 28 z’amanyarwanda bagatandukana neza ntakibazo kibijemo ariko ubuyobozi bukanga, ibi bishobora gutuma bajyanwa mu nkiko bakaba batanga Milliyoni zigera mu 100 mu gihe batsinzwe urubanza.