in ,

Ikipe ya Fc Barcelona yongeye kubabazwa bikomeye nyuma yibiri kuyibaho byose

Barcelona

Ntawaba abeshye avuze ko ikipe ya Fc Barcelona iri mu makipe ku mugabane w’iburayi ari mu bibazo nyuma ya bomboribombori ikomeye ikomeje kuvugwamo ku igenda rya rutahizamu wayo Neymar Jr dos Santos ndetse icyiyongeraho nuko abakinnyi bakomeye bose iyi kipe ishaka kugura ntanumwe wari wayigeramo. Ibya Barcelona rero muri iki gitondo nkuko tubikesha ikinyamakuru The times bikaba byongeye kuba agatereranzamba.Liverpool FC Meet and Greet

Amakuru avuye ku muvugizi w’ikipe ya Liverpool Melissa Ready muri iki gitondo nkuko The times yabyanditse, aravuga ikipe ya Liverpool itazemera akavagari k’amafaranga yose azava mu ikipe ya Fc Barcelona kugirango umukinnyi Philippe Coutinho abe yayerekezamo ndetse kandi ko Coutinho yishimye kandi ashaka kuzakina imikino ya Uefa Champions League yambaye Jersey ya Liverpool, Ibi bigarutsweho nyuma yuko uyu mukinnyi we yari yamaze kwemerera Fc Barcelona ko yayikinira ariko ko bizaterwa n’ubuyobozi bw’ikipe ya Liverpool. Ibi bije nyuma yuko ikipe ya Fc Barcelona yari yatanze Bid ya kabiri mu ikipe ya Liverpool ya Miliyoni 133 z’amayero kugirango ibe yakwegukana uyu mukinnyi Philippe Coutinho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna akomeje gukora ibikorwa by’intangarugero bikomeje kubera urugero rwiza abandi bahanzi (bisome hano)

Priscillah yashyize hanze ifoto ye maze abantu benshi batangarira ubwiza bwe (yirebe hano)