in

Ikipe ya Arsenal uyu munsi bitegerejwe ko iribuze kwisubiza icyubahiro

Muri iyi weekend imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza yakomezaga umukino wari utegerejwe n’abantu benshi ni umukino wahuzaga ikipe ya Manchester City ndetse n’ikipe ya Fulham aho byaje kurangira ikipe ya Man City itsinze Ibitego 2-1.

Icyakomezaga uyu mukino ni uko ikipe ya Manchester City iri guhanganira umwanye wa mbere n’ikipe ya Arsenal, ubu ikipe ya Manchester City yahise ifata umwanya wa mbere mu gihe ikipe ya Arsenal itarakina.

Ni ukuvuga ko ikipe ya Arsenal ifite akazi katoroshye uyu munsi iri bujye gusura ikipe ya Chelsea kuri Stade Stamford Bridge.

Arsenal iri kumwanya wa kabiri ifite amanota 31 irusha ikipe ya Chelsea amanota 10 ni ukuvuga ko ikipe ya Arsenal iramutse itsinze yahita irusha ikipe ya Chelsea amanota 13 maze igahita ifata umwanya wa mbere ikaruasha amanota 2 Manchester City.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Teta Sandra na Lynda Ddane bateguje abakunzi babo mu gitaramo bazakorera i Kigali bavuga n’udushya tudasanzwe tuzagaragaramo

Umunyamakuru wa radio Rwanda Axel Rugangura yasembuye abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports