in

Ikipe ya APR FC yirwanyeho itsinda mu buryo bwemeje buri wese

Ikipe ya APR FC yirwanyeho itsinda mu buryo bwemeje buri wese

Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa, waberaga kuri Kigali Pelé Stadium urangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2-0 ikipe ya Gaadiidka FC.

Wari umukino mwiza watangiye ikipe ya APR FC yataka cyane ariko Gaadiidka FC ikanyuzamo nayo ikataka cyane izamu rya APR FC kugeza aho igice cya mbere cyarangiye nayo benshi bayiha amahirwe yo gutsinda ariko ntibyaza kuyihira.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yagarutse ubona ko ibiganiro bagiranye n’umutoza Thierry Froger bishobora kugira umumaro ukomeye cyane. Igice cya kabiri cyigitangira APR FC yahise ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Apam Assongwe.

Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda yataka cyane ndetse na Gaadiidka FC inyuzamo ikataka. APR FC mu minota ya nyuma isoza umukino yahise ibona ikindi gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert winjiye mu kibuga asimbuye.

Mu minota 5 y’inyongera Gaadiidka FC yaje kubona uburyo bukomeye ariko umupira ukubita ipoto niwajya mu izamu umukino urangira ari ibitego 2-0, igiteranyo kiba ibitego 3-1 mu mikino yombi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa APR FC akubitanye amakofe mu mukino hitabazwa amabonso yateruye ibyuma kubera amahane ye

Ifoto y’Icyumweru: Wa mwana urusha ubusesenguzi Rugaju Reagan agakunda rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Mugisha Gilbert yageze i Kigali agirana ibihe bidasanzwe n’abantu yumvaga kuri radio -IFOTO