in

Ikipe ya APR FC yihimuye kuri ya kipe yayikoze mu jisho maze yisubiza icyubahiro

Ikipe ya APR FC mu minsi yashize yakinnye n’ikipe ya Bugesera FC muri shampiyona y’umupira mu Rwanda maze Bugesera itungura ikipe ya APR FC iyitsinda ibitego 2-1, maze amagambo aravugwa koko ni nabyo byaviriyemo guhagarikwa k’umutaza Adil Erradi Mohammed.

Ibyo byatumye iyi kipe ya APR FC itangira kubaha ikipe ya Bugesera bituma itegura undi mukino wa gishuti uyihuza na Bugesera mu gihe shampiyona yari ihagaze kubera imikino y’ikipe y’igihugu.

Ni umukino wabaye ejo kuwa 27 Ukwakira maze ikipe ya APR FC ibifashijwemo n’abakinyi bayo nka Rwabuhihi, Buregeya na Muganga batsinze Bugesera ibitego 3-0 maze bisubiza icyubahiro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

50 Cent yeruye avuga ko ibyabaye kuri Kanye West byose ari we wabyiteye

Gisagara:Umusore yasanzwe yishwe by’agashinyaguro n’abambuzi