in

Ikipe ya Apr Fc yigaranzuye Police Fc irayitsinda mu gihe Kiyovu Sports inigiwe i Gisenyi

Ikipe ya Apr Fc yigaranzuye Police Fc yari yayibanje igitego iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ihita ifata n’umwanya wa mbere.

Wari umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukino waje gutangira amakipe yombi yatakana ashaka kureba yaza kubona amanota atatu.

Umukino watangiye ikipe ya Apr Fc yataka ikipe ya Police Fc gusa ariko ikipe ya Police Fc yanyuzagamo ikataka nayo.

Umupira wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati nta kipe yageraga imbere y’izamu y’indi ku buryo hari kuboneka igitego.

Iminota yakomeje kugenda yicuma igana ku musozo nta gitego cyari cyaboneka.

Ku munota minota 40, ikipe ya Police Fc yaje kubona igitego cya mbere cyitsinzwe na Nsabimana Aimable ku mupira wari uvuye kwa Sibomana Patrick ku ruhande rwa Police Fc.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ikipe ya Police Fc ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Apr.

Igice cya kabiri cyaje gutangirana n’impinduka ku ruhande rwa Apr Fc aho Tuyisenge Jacques na Kwitonda Alain Bacca baje kuvamo hinjiramo Ishimwe Anicet na Yannick Bizimana.

Ku munota wa 49, Danny Usengimana yarase igitego ari imbere y’izamu ku mupira mwiza yari ahawe na Martin.

Ikipe ya Apr Fc yatatse ikipe ya Police Fc yari ya yasubiye inyuma cyane kurinda igitego yari yatsinze

Ku munota wa 56, ikipe ya Apr Fc yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nsanzimana Aimable.

Ku munota wa 62, ikipe ya Apr Fc yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Anicet.

Apr Fc yakomeje kwataka ikipe ya Police Fc binyuze kuri Anicet wakoraga akazi kose mu kibuga.

Ikipe ya Police Fc yakangutse mu minota ya nyuma itangira kwataka ikipe ya Apr ariko igitego kiramga kirabura.

Iminota 90 yagenwe n’amategeko yaje kurangira ikipe ya Apr Fc ikiri imbere n’ibitego bibiri ku kuri kimwe cya Police Fc.

Apr Fc yahise ifata umwanya wa mbere aho yahise irusha ikipe ya Kiyovu Sports amanota abiri.

Indi mikino uko yagenze

Marine Fc 1-0 Kiyovu Sports

Espoire Fc 0-2 Gorilla Fc

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Andy bumuntu yakoreye umufana we birashimishije

Cristiano Ronaldo yatunguye umugore we mu buryo budasanzwe ku isabukuru ye y’amavuko (Videwo)