in

Cristiano Ronaldo yatunguye umugore we mu buryo budasanzwe ku isabukuru ye y’amavuko (Videwo)

Cristiano Ronaldo yatunguye umukunzi we Georgina Rodriguez ku isabukuru ye y’amavuko, ubwo yasakazaga amashusho ye mu mugi rwa gati i Dubai.

Ibi yabikoze ku isabukuru y’umugore we, yabaye ku munsi wejo hashize tariki ya 27 Mutarama 2022 ubwo umugore we yari yujuje imyaka 28.

Yifashishije amashusho y’igitaramo umugore we aheruka gukora kuri Netflix, Cristiano Ronaldo yasakaje ayo mashusho mu mugi rwa gati mu rwego rwo kwifuriza umugore we isabukuru nziza.

Yashyize ahagaragara ayo amashusho, yerekana isura ya Georgina iri ku nzu ndende izwi cyane i Dubai nka Burj Khalifa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Cristiano Ronaldo yanditse ati: “Ndashimira cyane urukundo rwanjye.”

Georgina Rodriguez yari yarabwiye Cristiano Ronaldo ko agomba kuzamushimisha ku munsi we w’amavuko.

Reba uko byari bimeze i Dubai

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Apr Fc yigaranzuye Police Fc irayitsinda mu gihe Kiyovu Sports inigiwe i Gisenyi

Uyu mubyeyi yabyariye mu mu modoka rusange ubwo yari agiye mu kazi