in

Ikipe ya APR FC yashyize amananiza ku bakunzi bayo ishyiraho igiciro kiri hejuru kubashaka kureba umukino bazakina na Pyramid FC

Ikipe ya APR FC yashyize amananiza ku bakunzi bayo ishyiraho igiciro kiri hejuru kubashaka kureba umukino bazakina na Pyramid FC

Kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeri 2023, ikipe ya APR FC izakina umukino ubanza wa kabiri mu ijonjora rya CAF Champions League n’ikipe ya Pyramid FC irimo gutanga ubutumwa muri iyi minsi.

Ikipe ya APR FC yasubukuye imyitozo nyuma y’ikiruhuko umutoza wayo Thierry Froger yari yabahaye nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ku cyumweru tariki 10 Nzeri 2023.

Nubwo ikipe ya APR FC irimo kwitegura uyu mukino, ubuyobozi bwameze no gushyira hanze ibiciro byo kwinjira aho ari ibihumbi 5 ahasanzwe hose, Ibihumbi 7 ahatwikiriye, ibihumbi 20 muri VIP ndetse n’ibihumbi 30 muri VVIP.

Ibi biciro ikipe ya APR FC yashyize ahagaragara bisa nkaho ishaka gukumira abafana b’ayandi makipe hano mu Rwanda idakunda iyi kipe y’ingabo z’igihugu cyane ko babona Pyramid FC ari ikipe ikomeye ishobora gutuma APR FC iceceka.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uko wareba amanota y’ibizamini bya Leta 2023 (Sdms)

Bose biga i Kigali: Umutoniwase Kelie niwe wahize abandi banyeshuri mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza icyiciro rusange akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine