in

Ikipe ya Apr Fc yamaze kwirukana umukinnyi wayo ukiri muto kubera ubusinzi

Ikipe ya Apr Fc yamaze kwirukana umukinnyi wayo ukiri muto, Nsanzimfura Keddy yamaze gusezererwa mu ikipe ya Apr Fc.

Uyu musore yasezerewe mu minsi yashize, aho iyi kipe yamwirukanye kubera umusaruro muke yatangaga mu kibuga.

Hari andi makuru avuga ko iyi kipe ya Apr Fc yamwirukanye kubera imyitwarire itari myiza yagaragazaga hanze y’ikibuga.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Fine Fm,  Samuel Karenzi avuga ko uyu musore yari umusinzi ku buryo bukabije, kandi akaba yarajyaga ajya no mu myitozo yasinze.

Kuri ubu Apr Fc yamaze kumwaka inzu yari yaratijwe ngo abemo, uyu musore akaba yarafashe ibikapu bye asubira iwabo.

Ikipe ya Apr Fc irashaka kumutiza mu ikipe ya Marine Fc, gusa ariko uyu musore we ntabwo akozwa ibyo kujya gukina mu Ntara.

Nsanzimfura Keddy yageze muri Apr Fc mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa 7, aho yari avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports yakuriyemo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

« Isabukuru nziza, ndagukunda ubuziraherezo » – Amagambo ya Miss Grace Bahati ku isabukuru y’amavuko y’umwana we

Umutoza ukomeye wa Rayon Sports yakoze ubukwe n’umukunzi we mu birori biteye amabengeza (Amafoto)