in

Ikipe ya APR FC izakina na Etincelles FC idafite abakinnyi 3 bakomeye harimo ufite ikibazo ku bugabo

Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino w’umunsi wa 20 idafite abakinnyi 3 bakomeye bamaze igihe bayihesha intsinzi igihe yabaga iyikeneye mu buryo bukomeye.

Ikipe ya APR FC ku cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, ikipe ya APR FC yakiriye ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 uza kurangira iyi kipe itsinzwe igitego 1-0 mu mukino wabereye mu karere ka Huye benshi bagaruka I Kigali ntanumwe uvugisha undi.

Nyuma y’uyu mukino abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe ntabwo bemera ko batsinzwe bitewe ni uko benshi bavuga ko igitego cyahawe ikipe ya Rayon Sports kitari cyo ariko ni ukwirengagiza igitego cyari cyo urebeye mu mpande zose.

Ikipe ya APR FC yahise iza gukomeza imyitoza nyuma y’umunsi wo kuwa mbere bahawe ikiruhuko kubera imbaraga bakoreshaje kuri uyu mukino ufatwa nk’umukino wa mbere mu Rwanda ariko iyi kipe igiye gukina na Etincelles FC idafite abakinnyi 3 bakomeye ndetse n’umutoza w’ungirije ‘Nefati’.

Mu mukino ikipe ya APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports, abakinnyi 2 barimo Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco bahawe amakarita y’umuhondo bituma buzuza imihondo 3 ituma basiba umukino uzakurikira. Ishimwe Fiston nawe ntabwo azakina uyu mukino nyuma y’ikibazo cy’ubugabo yagiriye muri uyu mukino ndetse n’umutoza w’ungirije Nefati nyuma y’amakarita amaze iminsi abona ntabwo azatoza uyu mukino.

Ikipe ya APR FC izakina na Etincelles FC imeze neza cyane nyuma yo gutsinda ikipe ya The Winners FC ibitego 5-0 mu mukino w’igikombe cy’amahoro ndetse Kandi ikaba inamaze iminsi yitwara neza muri Shampiyona dore ko kugeza ubu iri ku mwanya wa 6 irushwa amanota make n’ikipe ya mbere.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya: Abagabo nabo bakorewe ikinini cyo kuboneza urubyaro 

Rihanna n’umuryango we bagarutse mu isura nshya-AMAFOTO