in

Ikipe ya APR FC iri mu mayira abari nyuma yo guhura n’ibyago bikomeye kandi abafana bari bategereje intwaro 

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buri mu mayira abiri nyuma y’ibyago bahuye nabyo benshi bakagwa mu kantu.

Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, nibwo igitangazamakuru gikomeye ku isi Daily Mail cyatangaje ko umutoza wari ugiye kuza mu ikipe ya APR FC kureba uko yakongera kuyubaka ku buryo ikomera ku rwego mpuzamahanga, Ljubomir Ljupko Petrović yakoze impanuka kandi ikomeye.

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwari bumutegereje ku munsi wejo hashize ku cyumweru ndetse n’abatoza bazaza ari bo bashyira mu bikorwa ibyo azajya aba yateguye nka Manager w’ikipe ariko kugeza ubu ntibirasobanuka muri iyi kipe ikomeye y’ingabo z’igihugu.

Kuri ubu amakuru ahari avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bukomeje kwibaza uko biragenda, niba barategereza uyu musaza w’imyaka 76 ko akira cyangwa baremerera abatoza yari yabashakiye bakaza akaba ari bo bafata ikipe kuko kugeza ubu amakuru ava muri Serbia avuga ko Petrovic ubuzima bwe bimeze nabi.

Petrovic si ubwa mbere yari aje hano mu Rwanda gufasha ikipe ya APR FC kuko muri 2015 yarayitoje ndetse anayihesha igikombe cya Shampiyona ndetse no muri 2018 garuka kuyifasha, bivuze ko yari agiye kugaruka ku nshuro ya gatatu ariko bisa nkaho bikomeye bitewe ni uko ameze kugeza ubu.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’uko aba miss bagiye basimburana mu Rwanda kuva 2015

Kylian Mbappé aryohewe n’ibiruhuko agaragiwe n’inkumi z’ikimero _ AMAFOTO