Ikipe ya APR FC yahondaguwe na ETIENCELLES FC ibitego bibiri ku busa mu mukino wa gicuti wabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 29 Kanama 2022, nibwo ikipe ikipe ya APR FC yari yakiriye ETIENCELLES FC mu mukino wa gicuti.
Uyu mukino wabaye mu rwego rwo gukora imyitozo muri iyi minsi nyuma y’uko ikipe y’igihugu Amavubi iri gukina ishaka itike ya #CHAN2023
APR FC yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye yaje gutsindwa na ETIENCELLES FC yari yabasuye ibitego bibiri ku busa.