Ikipe ya Al Nassr kizigenza Cristiano Ronaldo asigaye akinira nyuma yo gutandukana na Manchester United , yahakanye ibyavugwaga ko bikubiye mu masezerano uyu mugabo afitanye nayo.
Mbere y’uko uyu mwaka utangira nibwo ikipe ya Al Nassr ikina Championa y’ikiciro cya mbere muri Arabi Saudite yatangaje ko yasinyishije kizigenza Cristiano Ronaldo amasererano y’imyaka ibiri ku kavagari ka Miliyino 200 z’Amayero nk’umushara w’umwaka.
Nyuma y’uko Ronaldo asinye ayo masezerano hakurikiyeho amakuru menshi yagaruka ku byaba bikubiye mu masezerano ya Cristiano Ronaldo afitanye na Al Nassr. Bamwe bakavuga ko Ronaldo yemeranyijwe na Al Nassr ko azafasha Arabia Saudite mu bukangurambaga bwo gusaba kwakira igikombe cya 2030. Ariko ibi ikipe ya Al Nassr yabihakanye ivuga ko ari ikinyoma nta byo bumvikanye.
Amakuru dukesha umunyamakuru Fabrizio Romano arahamya ko Al Nassr yemeza ko mu byo yemeranyijwe na Ronaldo ibyi igikombe cy’isi ntabirimo.
“Al Nassr FC irahakana ibivugwa mu itangazamamukuru ko amasererano Cristiano Ronaldo afitanye na Al Nassr harimo ingingo zivuga ko azabafasha guhatanira kwakira igikombe cy’isi. Intego ye ya mbere ni Al Nassr “. Itangazo rya Al Nassr rinyomoza ibyavugwaga.