in

Ikipe ikomeye muri Afurika yamenyesheje CAF ko itazapfa kugenda mu ndege y’u Rwanda ndetse ko batazigera bambara imyenda yanditseho Visit Rwanda nk’umuterankunga ukomeye w’irushanwa

Ikipe ikomeye muri Afurika yamenyesheje CAF ko itazapfa kugenda mu ndege y’u Rwanda ndetse ko batazigera bambara imyenda yanditseho Visit Rwanda nk’umuterankunga ukomeye w’irushanwa

Ikipe ya TP Mazembe yo mu gihugu cya DRC yahakaniye CAF ko mu irushanwa rya Super League itazigera yambara imyenda yanditseho Visit Rwanda kubera ibibazo u Rwanda rufitanye na Congo.

Ubundi CAF yari yaramenyesheje iyi kipe ko izanagenda mu ndege za sosiyete y’u Rwanda ‘Rwanda Air’ ariko Tp Mazembe nabyo yabihakanye ivuga ko izashaka uko igenda mu ndege yayo ariko bisa nkaho iyi kipe irimo kuzana politike mu mupira w’amaguru, ibintu bitemewe n’amategeko y’umupira.

Visit Rwanda biravugwa ko yateye inkunga iyi Super League nyafurika igomba gutangira muri iyi wikendi ariko TP Mazembe yo ntikozwa ibyo kwambara imyenda yanditseho iyi sosiyete y’u Rwanda bishobora gutuma ikurwa mu irushanwa nikomeza kuzana ibi bintu.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntiraba iye! Ya kipe Juvenal bivugwa ko yaguze ntabwo iraba iye nk’uko bizwi

Yagaritswe: Ikipe y’igihugu ya Brazil yatsinzwe irushwa n’ikipe y’igihugu yari imaze imyaka 22 itazi uko intsinzi imera