Ikipe ya Mukura Victory Sport yari imaze igihe kinini idafite umuvugizi uzajya abazwa amakuru yose y’iyi kipe yamaze gushyiraho Safari Jean Bosco.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2022, mu Masaha y’igicamunsi nibwo ikipe ya Mukura Victory Sport binyuze ku mbugankoranyambaga zayo, yatangaje ko yamaze gushyiraho umuvugizi mushya witwa Safari Jean Bosco.
Mu ibaruwa iyi kipe yatangaje ko ishishikajwe no kumenyesha abakunzi b’iyi kipe ko bashyizeho umuvugizi witwa Safari Jean Bosco, ubwo ibijyanye n’amakuru ndetse n’ibindi byose bashaka kumenya kuri Mukura Victory Sport bagomba kujya bahamagara uyu mugabo.
Ikipe ya Mukura Victory Sport imeze neza muri iyi minsi nubwo yatangiye nabi itsindwa umusubirizo ariko kugeza ubu iri mu makipe uyu mwaka azatanga akazi cyane ko ifite ubuyobozi bwiza kandi burimo gufatanya cyane n’akarere ka Huye muri iki gihe.