Myugariro w’ikipe ya APR FC utaramaramo igihe kinini, Niyigena Clement ashobora kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Denmark mu igeregezwa.
Muri uyu mwaka w’imikino nibwo Niyigena Clement yageze mu ikipe ya APR FC avuye mu ikipe ya Rayon Sports, asinyira iyi kipe imyaka 2 ariko nyuma y’imikino micye uyu musore amaze gukina yatangiye gushakwa n’amakipe menshi i Burayi ndetse no muri Afurika.
Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Niyigena Clement mu minsi micye iri imbere ashobora kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi gukora igeregezwa mu makipe 2 tutabashije kumenya yo mu gihugu cya Denmark nibamushima azahita asinya amasezerano muri imwe muri aya makipe.
Uyu musore kwerekeza ku mugabane w’i Burayi siho gusa arimo gushaka cyane, biranavugwa ko APR FC mu minsi ishize babonye ubutumwa buturutse muri FAR Rabat basaba ko uyu musore yajya gukina muri iyi kipe yo mu gihugu cya Marocco.
Niyigena Clement ni umwe muri ba myugariro beza u Rwanda rufite, akaba asanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu aho afatanya na Buregeya Prince mu mutima w’ubwugarizi.