in

Irene Murindahabi amaze gutangaza umuhanzi uzafasha Vestine na Dorcas mu gitaramo cyabo

Abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Dorcas na Vestine n’ubwo bari gukurikirana amasomo ku mashuri yabo dore ko bose bakiri kwiga mu mashuri yisumbuye, ibyo ntibibuza gukomeza gutegura igitaramo benda gukora.

Ni igitaramo bise Nahawe Ijambo kizaba tariki 24 Ukuboza kizabera muri Camp Kigali, ubu ubareberera inyungu Irene Murindahabi niwe uri kubikurikirana muri iyi minsi.

Kuri uyu munsi nibwo yatangaje umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzabafasha muri icyo gitaramo.

Yagize ati “Nahawe ijambo : Tunejejwe no kubamenyesha ko Prosper Nkomezi tuzafatanya guhimbaza Imana mu gitaramo kizaba, 24 Ukuboza 2022 cya Vestine na Dorcas.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikinyabupfura gike cya Cristiano Ronaldo na bagenzi be Manchester United irakizize

Umunyamukurukazi ukomeye wa RBA ari mu byishimo bikomeye