in ,

Ikintu umukinnyi ukomeye umaze igihe yerekeje muri PSG yaguze mu kayabo k’amafaranga ahembwa cyatuguye benshi

Nyuma yuko ikipe ya PSG iciye agahigo ko kugura abakinnyi bakomeye ku mafaranga menshi bwa mbere mu mateka ya ruhago, abo bakinnyi aribo umunya Brasil Neymar Jr dos Santos n’umufaransa Kylian Mbappe Lotin, kurubu uyu mufaransa yamuritse isaha y’agaciro gakomeye yaguze akimara guhembwa umushahara we wa mbere w’icyumweru mu ikipe ya PSG.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Le Parisien, uyu musore akaba yaraguze isaha yo mu bwoko bwa Audemars Piguet Royal Oak Offshore chronographe 44mm. Iyi saha ikaba iri muri zimwe zihenze  mu gihugu cy’ubufaransa aho ihagaze ibihumbi 30 by’amayero.

Iyi isaha ikaba yarasohotse mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka aho Kylian Mbappe yahise anyaruka akayigura ndetse bikaba bivugwa ko uruganda ruzikora rwamwemereye gukora isaha ifite izina rye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Igisabo yigereranyije na Paccy kwifotoza yambaye ubusa, umva icyo yabivuzeho

Nizzo yibasiwe ku buryo bukomeye azira amagambo yavuze ku mugore wa SAFI