in

Ikinamico irakomeje! Rayon Sports na Intare Fc bitabye Ferwafa basanga nta makuru ifite ku byo yabahamagarije

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sports na Intare Fc bitabye Ferwafa nyuma yo kubahamagaza.

Bahamagajwe ku kibazo bafitenye aho Intare Fc zitemera uburyo Rayon Sports yigaruye mu irushanwa kandi yarasezeye bityo bigatuma Ferwafa ibasaba gukina umukino wo kwishyura mu gikombe cy’amahoro kandi bo bazi ko bakomeje.

Muri uko kubahamagaza ngo basanze Ferwafa idafite amakuru ahagije kuri icyo kibazo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru IGIHE.

Umunyamakuru Sam Karenzi we yavuze ko Intare zasabye umwanzuro wa Komisiyo ushinzwe amarushanwa, Ferwafa yavuze ko yatesheje agaciro ikirego icy’intare cyo gusaba ko itakina na Rayon Sports kandi yarikuye mu irushanwa, gusa uwo mwanzuro waje kubura.

Nyuma y’ibura ry’uwo mwanzuro, Ferwafa yahise isubika iyo  nama maze yanzura ko bazakomeza ibyo ku wa mbere saa yine za mu gitondo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Safi Madiba uzwiho kuriza abakobwa b’uburanga, agiye kongera kubariza

Lionel Messi ashobora kwandika amateka yo gukuraho uduhigo 4 nasubira muri FC Barcelona