in

Ikimero cye gituma abasore bose bamurwanira bashaka kumutereta kandi arwaye SIDA.

Doreen Moraa moracha, akomeje kurwanirwa n’abasore bifuza kumutererta batazi ko amaze imyaka myinshi arwaye SIDA.

Uyu mukobwa wo mugihugu cya Kenya yiyemeje kuba umuvugizi w’abarwayi ba Sida ndetse yiyemeza gushishikariza abarwaye aka gakoko gufata ibinini bigabanya ubukana bw’iyi ndwara.

Doreen Moraa moracha avugako yavukanye ubwandu bwa virusi itera sida
Doreen, avugako yavutse kubabyeyi babiri umwe wanduye n’undi muzima, avukana n’abana 3 niwe wenyine wavukanye Sida.

Uyu mukobwa avugako ababyeyi be bamenyeko yanduye agakoko ka virusi itera sida afite imyaka 8 barabimuhishe gusa yaje kubimenya ubwo yari agize imyaka 13.

Muri 2015, Doreen Moraa nibwo yishyize kumugaragaro yemezako arwaye agakoko gatera Sida, kuva icyo gihe yiyemeje kwigisha abandi bantu bafite iyi ndwara gutinyuka bakabivuga ndetse atangira urugamba rwo kubigisha gukoresha imiti igabanya ubukana bwayo, ibi byatumye azenguruka ibihugu bitandukanye byo ku isi agenda atanga ubuhamya bwibyo yahuye nabyo mu myaka yose amaze arwaye Sida.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko avugako azuzuza imyaka 29 mu kwezi kwa munani, avugako mubintu byagiye bimugora cyane mubukumi bwe ari uburyo abasore bashaka kumutereta bakurikiye ikimero cye nyamara bikaba bimugora kubasobanurira uburyo arwaye Sida kuko hari nabo abibwira bakanga kubyemera bagirango arababeshya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuriro ugiye kwaka: Inzozi za Neymar zo kubabaza Messi zaba zigiye kuba impamo?

Abakobwa gusa: Ngubu ubutumwa udakwiye kwandikira umusore mukundana||bushobora gushyira akadomo ku rukundo rwanyu