in

Ikigo gicuruza imiti yongera akanyabugabo cyareze Radiyo mukunda muri benshi kubera ko yanze kubamamariza ukundi

Ikigo gicuruza imiti yongera akanyabugabo cyareze Radiyo mukunda muri benshi kubera ko yanze kubamamariza ukundi.

Ikigo Ineza Life Center Ltd gihagarariwe na Niyonkuru Meschack gicuruza kikanavurisha imiti gakondo y’ibimera cyareze radiyo Fine FMm nyuma yo guhagarika amasezerano bari bafitenye.

Fine Fm n’iki kigo bari bamaze imyaka 3 bakorana neza nta rwaserera iravuka, ikibazo cyabaye ubwo iyi Radiyo yarekeraga kwamamariza icyo kigo.

Ikigo Ineza Life Center Ltd cyaje gutanga ikirego mu rukiko kuwa 16 Mutarama 2023, aho cyatanze ikirego kirega Fine FM na Mushaija Donath, kiregera gusesa amasezerano y’ubucuruzi binyuranyije n’amategeko n’indishyi zitandukanye, aho ikirego cyahawe nimero RCOM OO17/2023/TC.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi, iburanisha ryabaye kuwa 13 Nyakanga 2023, urukiko rwahamagaye ababuranyi, Ineza Life Center Ltd yaje ihagarariwe n’umunyamategeko Me Hagenimana Polycarpe naho Fine Fm na Rutayisire Mushaija Donath bahagararirwa na Me Kwizera Jean Bosco, icyakora urukiko rwabajije impande zombi niba ikibazo cyabo kitakemurwa binyuze mu buhuza, bakabyemera ariko bagasaba ko ubuhuza bwakorwa n’urukiko.

Ibiganiro by’ubuhuza byashyizwe kuwa 19 Nyakanga 2023, ariko ntibyaza gukorwa kubera ko Me Kwizera Jean Bosco yari yagize ibyago, byaje kwimurirwa kuwa 31 Nyakanga 2023 ariko kuri uwo munsi nabwo ntibyakorwa kubera ko uruhande rwa Fine FM na Rutayisire Mushaija Donath rutabonetse.

Ibiganiro by’ubuhuza byaje kwimurirwa kuwa 31 Kanama 2023, kuri uwo munsi abafitanye ikibazo bitabye bahagarariwe nka mbere, ariko ku ruhande rwa Ineza Life Center Ltd hanaje uwitwa Niyonkuru Meschack aherekejwe na Patrick Niyomushumba, ku rundi ruhande Rutayisire Mushaija Donath ahibereye, ibiganiro byarakozwe ariko bigaragara ko bidashoboka ko ikibazo cyakemurwa binyuze mu nzira y’ubuhuza..Urukiko rumaze kwitegereza uko bimeze, rwamenyesheje ababuranyi ko urubanza rwabo ruzaburanwa mu mizi ku itariki bazamenyeshwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wari witezweho gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntabwo agitoje umukino uzaduhuza na Senegal

Ibintu APR FC ibishyize ku rundi rwego: Mu rwego rwo kwitegura Pyramid FC ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaje ibintu bigiye gukorwa bishobora gutuma APR FC itsinda iyi kipe ikomeye cyane muri Afurika