in

Abatarabonye akanyabugabo barasibye: Rwanda FDA yakuye ku isoko imiti gakondo harimo n’ivugwaho kongera akanyabugabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyakuye ku isoko imiti gakondo harimo n’ivugwaho kongera akanyabugabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Mu miti icyo kigo cyagaragaje ko yakuwe ku isoko harimo igisura, ifu ya tangawizi, ibanga ry’umuryango, Rusenyanzoka n’indi itandukanye.

FDA yasabye Abaturarwanda bose kwirinda gukoresha iyi miti kuko yabagiraho ingaruka ku buzima bitewe n’uko itujuje ubuziranenge.

Muri iri tangazo kandi Rwanda FDA iributsa kandi ko bibujijwe kwamamaza imiti ikomoka ku bimera n’izindi serivisi z’ubuvuzi utabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

FDA yasabye kandi abarangura n’abacuruza imiti kubanza gusaba ibyangombwa bibemerera gukora ndetse no kwandikisha iyi miti nk’uko amabwiriza abigenga.

Uwo mwanzuro wafashwe hashingiwe ku itegeko No. 47/2012 of 14/01/2013 rigenga imicungire n’igenzura ry’ibiribwa n’imiti cyane cyane mu ngingo ya 38 ibuza gutanga, kugura; kugurisha no guha umuntu cyangwa inyamaswa umuti utujuje ibisabwa.

Hashingiwe na none ku mabwiriza No. CBD/TRG/019 Rev1 agenga kuvana ku isoko ndetse no kwangiza ibitujuje ubuziranenge, cyane cyane mu ngingo yayo ya 8 igena ibigomba gukurwa ku isoko, no ku ibaruwa Nomero Ref.No: FDISM/PVSM/ 3006 /FDA /2022 yo ku wa 23/07/2022 ndetse n’ibaruwa Ref.No: FDISM/PVSM/4933/FDA/2022 yo kuwa 30/12/2022 yavanaga ku isoko imiti ikozwe mu bimera itujuje ubuziranenge.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibagikozwa utwenda tw’imbere! Umukobwa wagiye mu ruhame wambaye imyenda ibonerana kuva hasi kugera hejuru akomeje kuvugisha abatari bake – Amafoto

Umugore w’imyaka 72 n’umwana we bafatanywe ibiro 105 by’urumogi