Simbabure Gaspard, Umuyobozi ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo mu rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ubuziranenge, ihiganwa no kurengera abaguzi, RICA, yasabye kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa mu Rwanda.
Uyu muyobozi yabisabye Inteko y’Umuco nyuma y’inkuru yifatwa ry’abaturage bafatiwe mu cyuho babaga imbwa mu bihe bitandukanye, aho bamwe bakubiswe abandi bagatabwa muri yombi bazira kugabura akaboga k’imbwa gafatwa nk’ikizira mu Rwanda.
Umwe mu bafashwe agabura inyama z’imbwa aherutse gutanga ubuhamya avuga ko aka kaboga gacuruzwa henshi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Impaka ku nyama z’imbwa zasembuwe kandi n’ifatwa ry’abagabo bo mu Karere ka Rwamagana na bo bagaburiraga abantu inyama z’imbwa.
Abakunzi b’inyama zisanzwe n’izotswa ku mushito (brochette) bagaragarije ku mbuga nkoranyambaga ko batewe impungenge n’inyama zicuruzwa ku nkengero z’imihanda cyane ko ziba zigurishwa ku giciro cyo hasi cyane.
Simbarikure yabwiye Radio/TV1 ko mu muco nyarwanda bisa n’aho Abanyarwanda bemeranyije kutarya imbwa.
Yagize ati “Nk’uko ushobora kujya muri kominote runaka, ugasanga abantu barumvikanye ku byo bemera, bati ‘Kurya ikintu runaka, kirazira birabujijwe’. Mu muco nyarwanda bisa nk’aho bemeranyije bati ‘Kurya imbwa cyangwa injangwe ntibyemewe’. Uwo ni umuco utanditse.”
Uyu mukozi ariko yavuze ko mu gihe abaturage bavuga ko nta ngaruka inyama z’imbwa zigira ku buzima bw’umuntu, Inteko y’Umuco yareba niba byashoboka ko zongerwa mu zemerewe kuribwa.
Ati “Hari ikigo cy’igihugu gishinzwe ururimi n’umuco, abo ni na bo twasaba kugira icyo bakwiye kuba bakora. Niba umuco wanakura, ntabwo twabyanga.”
Yakomeje ati“Urwo rwego Leta yashyizeho rushinzwe kureba umuco uko ugomba gukura no kureba ibitakijyanye n’igihe, twita za ‘kirazira’ ni rwo rukwiye gufata iya mbere, wenda rukavuga ruti ‘Okay, mu byo twaziririzaga birimo no kurya imbwa, ntacyo bigitwaye, dushobora kurya imbwa, nta kibazo.’ Amategeko na yo agahinduka, akavuga ati ’Mu matungo avaho inyama ziribwa, n’imbwa wenda yajyamo’.”
Simbarikure yasobanuye ko inyama z’imbwa zibaye zishyizwe ku rutonde rw’izemerewe kuribwa, hakurikiraho gushyiraho amabwiriza y’uburyo ubuziranenge bwazo bugenzurwa. Gusa ngo mu gihe zitaremerwa, RICA ihagaze ku cyo amabwiriza ateganya.
Mu gihe inyama z’imbwa zitaremerwa mu Rwanda, uyu mukozi wa RICA yasobanuye ko urwego abereye umukozi rudashobora gushishikariza Abanyarwanda kuzirya.