in

Ikibumbano cya Cristiano Ronaldo cyateje impagarara mu Buhinde.

Mu Buhinde hamuritswe ikibumbano cya Cristiano Ronaldo ariko cyanateje impaka muri iki gihugu

Mu Buhinde hamuritswe ikibumbano(statue) cya Cristiano Ronaldo gikoze muri zahabu, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu urubyiruko gusa byanateje impaka.Ni ikibumbano gihagaze miliyoni 12 z’amapawundi gikozwe n’amabuye 65 kikaba giherereye mu mujyi muto witwa Calangute uri muri leta ya Goa mu gihugu cy’Ubuhinde gikoze mu ishusho y’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo.

Ikinyamakuru Times India kivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gushishikariza no gutera ingabo mu bitugu abana bakiri bato mu Buhinde bifuza kuba abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Minisitiri wa Goa witwa Michael Lobo yashyize iyo foto ku rukuta rwe rwa twitter ndetse agira icyo abivugaho ati:“Ku bw’urukundo rw’umupira w’amaguru ndetse ndetse n’ubusabe bw’urubyiruko rwacu twashyizeho iki kibumbano cya Cristiano Ronaldo kugira ngo dushishikarize abakiri bato bacu gushyira umupira w’amaguru ku rundi rwego.”

Gusa n’ubwo bisobanurwa gutya, ku rundi ruhande hari abatumva impamvu Cristiano Ronaldo w’umunya-Portugal ariwe wakorewe ikibumbano muri Calangute kandi hari abakinnyi bakomeye bakomoka muri ako gace.

Perezida w’ihuriro ry’amatora muri aka gace ka Calangute Premanand Divkar we avuga ko abakinnyi b’abanyagihugu bari guhabwa agaciro aho kuba Cristiano Ronaldo.

Premanand Divkar yabwiye ikinyamakuru The Navhind Times ati:”Hari abakinnyi benshi bakomeye bava muri Calangute nka Bruno Coutinho na Yolanda D’Souza bateye ishema Ubuhinde bakina ku rwego mpuzamahanga.

“Kuki ibibumbano byabo bitashyirwaho?Baturuka muri Calangute. Kuki ikibumbano cy’umunya-Portugal cyashyirwaho?”

Leta ya Goa iri mu Burengerazuba bw’Ubuhinde yakoronijwe na Portugal mu myaka ya kera ndetse imaze imyaka 60 ibonye ubwigenge. Ibyo rero bigatuma bumva ko gushyiraho iyi shusho ya Cristiano Ronaldo w’umunya-Portugal ari nko gusubira mu bukoroni.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania gufata amashusho y’indirimbo(Amafoto)

Ibyagufasha guhorana amaso y’umweru nk’ay’inyana.