in

Ikibuga APR FC na Rayon Sports zakiriragaho imikino ya shampiyona cyafunzwe

Sitade ya Kigali i Nyamirambo yari imaze iminsi ikoreshwa n’amakipe nka Rayon Sports, APR FC, Kiyovu, Sports, Police FC ndetse na Gasogi United yafunzwe igihe kigera ku mezi 2.

Mu kwezi kwa 3, hano mu Rwanda hateganyijwe inama ya FIFA izanatorerwamo umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Mu rwego rwo gutegura iyi kongere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, hateguwe umukino wa gishuti w’abakozi ba FIFA ugomba kubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu mukino wateguwe niwo watumye iyi Sitade iba ifunzwe muri iki gihe cya mezi 2 bitewe nuko igiye kuvugururwa ikazakinirwaho uyu mukino ikibuga kimeze neza.

Biravugwa ko Tapi iri kuri iyi Sitade ngo ntabwo ari nziza ku buryo uyu mukino wakinirwaho, ahubwo ngo mu kuvugurura hagiye gushyirwamo indi Tapi nziza kandi igezweho kugirango igihugu kitazagaragara nabi.

Amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Police FC , Gasogi United ndetse na Kiyovu Sports zamenyeshejwe ko ziraba zishatse ibibuga zizajya zakiriraho imikino yazo ya Shampiyona mu gihe iyi Sitade zakiniragaho itarafungurwa ngo bongere bemerewe kwakiriraho imikino yazo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aline Gahongayire yasubije abakeka ko atwite ndetse avuga no ku mugabo bivugwa ko ariwe wamuteye inda

Inyama yanize umusore ahita yitaba Imana