in

Ikibazo cy’amabere atangana gikunze gutera benshi ipfunwe cyakosorwa gute?

Ikibazo cy’amabere atangana gikunze gutera benshi ipfunwe cyakosorwa gute?

Ubusanzwe ku bagore n’abakobwa usanga amabere atangana gusa uko kutangana ntibiba bigaragara. Nyamara iyo bigeze aho buri wese yabibona bitera ipfunwe.

Impamvu z’ingenzi zibitera harimo:

Konsa

Burya nubwo umubyeyi agerageza guha umwana amabere yose ariko umwana agira iryo akunda kuruta irindi. Iryo rero rihita riba rinini kurenza irindi.

Ukuboko ukoresha

Akenshi ukuboko ukoresha imikaya yo kuri icyo gice irakura cyane. Ibi rero bigira n’ingaruka ku ibere ry’urwo ruhande.

Imisemburo

Mu gihe cy’imihango n’uburumbuke imisemburo ituma amabere yiyongera. Hari igihe nyuma yaho atongera ngo asubire uko yanganaga ku gipimo kimwe.

Ibinure

Hari igihe mu kubyibuha bishoboka ko umubiri utakira ibinure kimwe bityo bikaba byatera amabere kutangana.

Ikibazo cy’amabere atangana gikosorwa gute? 

Ubanza kumenya icyabiteye.

Ikindi kandi kuyanganisha byoroha iyo bafashije irinini kugabanuka, kuruta ko bafasha irito kwiyongera. Hari udukoresho twabugenewe (wrap), dufasha amabere kuringanira.

Iyi niyo wrap igufasha kuringaniza amabere.

Icyitonderwa

Igihe cyose uku kutangana kw’amabere, no kugira amabere manini bijyana no gutonekara, kumva akandika nk’ikibyimba, bigutera imisonga n’uburibwe, wizuyaza hita ugana muganga akurebere ikibazo kibitera.

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nicyo cyabahima: Umusore azanye bimwe byateye byitwa ‘Plank’ inkumi zimuviraho inda imwe hafi ku mumugaza(Amashusho)

“Twabisigaga ku mabere kugira ngo abe manini” Umuhanzikazi Sunny yerekanye umuti abakobwa bakoresha bari gukuna(guca imyeyo) – AMAFOTO