in

Iki gikorwa cyakoze benshi ku mitima, Aline Gahongayire yerekanye umwana Bravan yasize yishyuriye amashuri kugeza arangije kwiga

Mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 Aline Gahongayire amaze mu muziki yise “Glory Thanksgiving Gala Night’. Cyabereye muri Kigali Serena Hotel tariki 30 Ukwakira 2022. Ubwo cyari kigiye kurangira, Aline yafashe ijambo avuga ko yifuza guha icyubahiro Buravan witabye Imana mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022.

Ati “Munyemerere twunamire Buravan. Yafashe umwana muto, asiga amwishyuriye amashuri kugeza igihe azayarangiriza ariko yagiye uyu mwana atararangiza amashuri abanza. Uyu munsi ndashaka kumuha icyubahiro muri iki gitaramo. Imana yakoreye muri Buravan. Iki gitaramo cy’imyaka 22 maze mu muziki nahisemo kukimutura. Ntabwo byoroshye ariko nta muhanzi upfa.”

Bahise bashyiramo amashusho y’uyu mwana Buravani yasize arihiye amashuri, uwo mwana avuga uko bahuye anamushimira ku byo yasize amukoreye. Gahongayire yahise aahamagara abo mu muryango wa Buravan, abaha impano nk’ishimwe ry’ibyo uyu muhanzi yasize akoze.

Ati “Buravan ntabwo yapfuye, mukomeze mukomere. Twishimiye ko yasize uyu mwana. Uriya mwana mwabonye yamaze imyaka umunani arara hasi nta matora araraho, agira amanota mabi mu ishuri ariko umunsi bahuye yatangiye kuba uwa kabiri mu ishuri”.

“Ntabwo twabona uko tuvuga Burabyo ni ukuri ari aheza. Uyu mwana akimenya amakuru y’uko Buravan yapfuye, twamuzanye iwanjye, yamaze icyumweru cyose abyuka akarira.”

Serge Rugamba yahise aririmba indirimbo ya Buravan yise “Ni Yesu”.

Yvan Buravan wibutswe mu gitaramo cya Aline Gahongayire, yavutse ku wa 27 Mata 1995, ni bucura mu muryango w’abana batandatu, akaba mubyara w’umuhanzikazi Ciney. Na none ni umwuzukuru wa Sayinzoga Galican wabaye Intore y’ikirangirire ku ngoma y’Umwami Rudahigwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya icyo uzaba cyo muragendana ifoto y’umunyamakuru Yago akiri umu Agent ucuruza amayinite benshi bakomeje gutangazwa n’uburyo yari ameze icyo gihe

Mutsinzi Ange uri gukinira ruhago muri Portugal ibihembo byinshi yatangiye kubyikubira kubera gukina neza