Iki cyo abagenzi b’i Kigali ntibari bukihanganire! Ikibazo gishya kandi giteye inkeke ku bagenzi batega imodoka rusange.
Bamwe mu bategera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu bigo byabigenewe [Gare], bavuga ko mu bihe by’imvura banyagirwa, mu gihe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo mu myaka 5 ariko ntibugaragaze ko hazaboneka aho abagenzi bakugama.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 dukesha iyi nkuru yagiye muri Gare imwe yo mu Mujyi wa Kigali ya Kabuga, mu masaha y’igitondo, asanga imvura iri kugwa, nta muntu uri muri iyi Gare ahubwo imodoka zabuze abazijyamo, kuko abagenzi baje gutega bari bugamye mu nzu ziri hafi aho.
Bamwe mu bari baje gutegera imodoka muri iyi Gare, bavuga ko baje bagatonda imirongo ariko imvura ikaza kuyibasangaho, bakayivaho biruka bajya gushaka aho bugama.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko ubuyobozi bufite umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo, “ku buryo imodoka ziva mu mahanga no mu Ntara zizajya ziparika ukwazo, n’izo mu Mujyi wa kigali zikajya ukwazo.”