in

Rutahizamu uri mu bo ikipe ya Rayon Sports igenderaho muri iyi minsi yagize ikibazo gikomeye cy’imvune ishobora no kumara igihe

Rutahizamu uri mu bo ikipe ya Rayon Sports igenderaho muri iyi minsi yagize ikibazo gikomeye cy’imvune ishobora no kumara igihe

Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cyateguwe RNIT ifatanyije na B &B Agency cyahawe izina rya RNIT Saving Cup n’ikipe ya Kiyovu Sports.

Uyu mukino wari mwiza cyane ukurikije uko wari umeze mu kibuga hagati ariko ikipe ya Rayon Sports yaje kucyegukana inyagiye ikipe ya Kiyovu Sports ibitego 3-0. Uyu mukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi cyane ku ruhande rwa Kiyovu Sports yari imeze imyaka 4 itsinda Rayon Sports, ariko ntibyayibera byiza.

Muri uyu mukino rutahizamu wa Rayon Sports Youseff Rharb yawugiriyemo ikibazo cy’imvune ndetse asohoka mu kibuga umukino utarangiye. Amakuru twamenye ni uko uyu mukinnyi yagize imvune yo kumugongo nyuma yikosa yari akorewe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe uyu mukinnyi ashobora kumara ataragagara ku mikino ya Rayon Sports ariko uko yasohotse mu kibuga ameze bisa nkaho yari yababaye cyane ku buryo ashobora no kumara igihe kinini hanze y’ikibuga.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iki cyo abagenzi b’i Kigali ntibari bukihanganire! Ikibazo gishya kandi giteye inkeke ku bagenzi batega imodoka rusange

Nyuma yuko amaze imyaka 2 ari miss Rwanda, Muheto Divine agiye guterwa kudeta