Iki cyo abagenzi b’i Kigali ntibari bukihanganire! I Kigali mu modoka rusange hagaragajwe ikindi kibazo gishya kandi giteye inkeke ku bagenzi batega imodoka rusange.
Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, berecyeza cyangwa bava Kabuga-Mu mujyi (Downtown), baravuga ko bafite ikibazo cyo kuba imashini (Tap&Go) zishyurirwaho zitinda gusoma amakarita, bigatuma batinda aho bategera.
Aba bagenzi baganirije RADIOTV10 dukesha iyi nkuru, bavuga ko bibasaba gutegereza iminota itatu kugira ngo icyuma gisome ikarita.
Ibi bituma bifata igihe kugira ngo imodoka yuzure, bisaba igihe cy’isaha.
Undi ati “Rwose barakoze baduha imodoka tuyikeneye, ariko nibanakemure ikibazo cyo gutinda guharuka kandi atari uko twabuze imodoka ahubwo ihari nk’umurimbo.”
Bamwe mu bashoferi batwara izi modoka za kompanyi ya RITCO, bemera ko iki kibazo gihari, bakavuga ko izi modoka zifite imashini zihariye za Tap&Go, zikanagira amakarita yihariye, mu gihe abagenzi basanganzwe izisanzwe.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA ruvuga ko rwasabye izi Sosiyete zitanga ibi byuma, gukemura ikibazo cy’amakarita atinda mu gihe anyuranye n’ibyuma kandi mu gihe cya vuba.