in

“Ikariso yakwedukaga, twayikuriyemo” Abagore 2 bafatiwe mu isoko bari kwiba imyenda bayihisha mu myanya y’ibanga bafatwa bamaze kuzana amataye wagira ngo bateye nk’ibisabo

Mu karere ka Gatsibo mu muremge wa Kabarore mu isantere ya Kabarore, haravugwa inkuru y’abagore 2 bafatiwe mu isoko bari kwiba imyenda bakayihisha mu myanya y’ibanga.

Aba bagore harimo umwe ufite inda y’imvunsi, binjiye mu iduka maze umwe abaza imyenda y’abana, gusa akomeza kunaniza umucuruzi ubwo ariko akingiriza mugenzi we wari uri gupakira imyenda ayishyira mu makariso yari yambaye.

Ubwo undi mucuruzi yabakubitaga amaso, yahise abafata maze abwira mugenzi we ko bari kumwiba maze barabafata babajyana ahantu barabasaka babasangana imyende igera kuri 20 bayihishe mu makariso yabo wagira ngo ni amataye.

Umucuruzi wibwe aganira na BTN Tv dukesha iyi nkuru, yagize ati “Yego, ikariso yakwedukaga, twayikuriyemo. Twasanzemo imyenda nka 20, bayihishe mu makariso wagira ngo ni amataye yabo.”

Ubwo aba bagore bahise bafatwa na DASSO bajyanwa ku biro by’umurenge wa kabarore kugira ngo bakurikiranwe n’inzego z’ubuyobozi.

Abaturage barema iri soko bo bavuga ko aba bagore basanzwe biba mu masoko atandukanye doreko umwe muri bo yemeye ko yibaga ndetse yemera no kuriha.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abaturage batsembye bagaramye ko badashobora kwishyura Mituweli, ahubwo bo bavuze ko Yesu yayibishyuriye ko rero bo badakwiye kwishyura 2

Noneho iyi ntambara irakizwa na nde?: Pasiteri Yongwe yavugirije induru Rocky Kimomo arangije ahita arenzaho amagambo atari meza ashobora no kumukoraho -AMASHUSHO