in

Dore uko amakipe azesurana muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, ku kicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, habereye tombola y’uko amakipe azesurana muri 1/8 cy’iri rushanwa.

 

Dore uko amakipe azahura:

1. Musanze Fc Vs Rayon Sports Fc
2. Etincelles Fc Vs As Kigali
3. Etoile de l’Est Vs Mukura VS
4. Marines Vs Kiyovu Sports
5. Amagaju Vs APR Fc
6. Le Jeunesse Vs Police Fc
7. Gasogi United Vs Sunrise
8. Gicumbi Fc Vs Bugesera Fcizarokoka kuri (1) izahura n’izarokoka kuri (8), izava kuri (2) izahura n’izava kuri (7) , ikipe izatsinda kuri (3) izacakirana na (6), izarokoka kuri (4) izesurana n’izava kuri (5) muri 1/4 cy’iri rushanwa.

 

Iyo tombola yabaye hagendewe kuko amakipe yagiye yitwara mu marushanwa aheruka y’igikombe cy’amahoro mu mwaka ishize.

 

Igikombe cy’amahoro cyari kimaze imyaka irenga ibiri kidakinwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Cyaherukaga gukinwa mu mwaka wa 2019, aho cyegukanwe na As Kigali nyuma yo gutsindira Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikanzu y’inshuti ye yishe ubukwe

Rayon sport yamaze gutombora